Umunsi wo Kubarizwa Ubwenegihugu
Uko uwo munsi bigenda intambwe ku ntambwe kuva uhageze kugeza birangiye. Ushobora gukanda aho ushaka kugirango wiyibutse.
1
Injira Utegereze Umusemuzi mbere yo Kwiyandikisha.
Umusemuzi Iyo ahageze ajya kukwandikisha · Tegura Ibyangombwa byose
2
Iyo ugeze mu biro byukubaza, Abanza kukurahiza ko uribuvugishe ukuri nta binyoma nta buryarya
Ibuka ko iki ari igihe cyo kuvugisha ukuri kuko ahanini baba bakubaza ibyo bazi ahubwo bagirango
basuzume ko uri umubeshyi cyangwa umunyakuri. Iyo bagufasheho Ububeshyi na bucye bahita bakwima ubwenegihugu
Rahirira Kuvugisha Ukuri
3
GUSUZUMA IMPAPURO ZO KWA MUGANGA
Ofisiye abanza gusuzuma impapuro ziva kwa Muganga zisobanura ingufu nkeya z'ubwenge bwawe
kuburyo utabasha kwiga icyongereza ubu nigihe kizaza. Ofisiye niwe ufata icyemezo cyo kuzanga cyangwa kuzemera
Ibyavamo bishoboka
4
IYO AZEMEYE
Utangira Kubazwa ibibazo by'Amateka n'Uburere mu Kinyarwanda
5
IYO ATAZEMEYE
Baragusezerera bakakubwira kuzasubira kwa Muganga agakosora ibyo bakemanga hanyuma bazaguha indi rendezvous mu minsi 60
7
Isuzuma ry'ubusabe bwawe ngo barebe ko bwujujwe neza. Ibitujujwe neza. Ushobora kubikosorera aho, cyangwa bakagutuma ibimenyetso.
Nyuma yaho batangira gusuzuma ibijyanye n'Uburere n'Imico Myiza
Nyuma yaho batangira gusuzuma ibijyanye n'Uburere n'Imico Myiza
Ibyavamo bishoboka
✓
GUTSINDA
Ibibazo wabikoze neza
Ubusabe bwujujwe neza. Ntakibazo mu mico n'imyifatire.
Ubusabe bwujujwe neza. Ntakibazo mu mico n'imyifatire.
8
Indahiro yo Kubona Ubwenegihugu
Kwakira Icyemezo cy'Ubwenegihugu
~
GUKOMEZA
Iyo watsinze ariko bagasanga hari ibindi bisabwa cyangwa bibura muri apulikasiyo
bagusaba kuba wabibagejejeho mu minsi 30
Gusuzuma ibyaburaga
Iyo wohereje ibyaburaga mu gihe cyateganijwe barabisuzuma noneho bagafata icyemezo burundu
✓ Byemejwe
Indahiro yo kubona Ubwenegihugu
✗ Byanzwe
Ushobora kuzuza ubusabe bwo kujurira 30 mu minsi cyangwa Ukongera ugakora ubusabe bw'ubwenegihugu bundi bushya
✗
Byanzwe
Ushobora kuzuza ubusabe bwo kujurira muminsi 30 cyangwa Ukongera ugakora ubusabe bw'ubwenegihugu bundi bushya